Amakuru

Rubavu: Abantu batatu bafatiwe mu cyuho binjiza urumogi mu Rwanda barukuye muri Congo Kinshasa

Mu Karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, Polisi y’u Rwanda ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu yafashe abasore batatu barimo kwinjiza urumogi mu gihugu ruvuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abafashwe ni umusore w’imyaka 31 witwa Sibomana Jean De dieu usanzwe ari umumotari, hakaza uwitwa Rukundo Jean Claude warindaga aho urumogi rwabikwaga ndetse n’umusore witwa Habumugisha Claude w’imyaka 31 nawe usanzwe ari umumotari , bakaba barafashwe mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021, mu gihe uwari nyiri urumugi witwa Hakizimana Janvier agishakishwa na Polisi.

Gufatwa kwaba basore byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage amenyesha Polisi ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu(ANU) ko hari abantu binjize urumogi mu Rwanda barukuye mu gihugu cya Congo Kinshasa bituma Polisi ihita ijya kubafata ibasangana ibiro 100 by’urumogi ndetse n’udupfunyika ibihumbi 54 tw’urumogi.

Chief Insepctor of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko gufata bariya basore byaturutse ku makuru bahawe n’abaturage bababwira ko hari urumogi rugiye kwinjira mu Rwanda ruvuye mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati: “Kugirango dufate bariya basore bari bafite urumogi rungana n’ibiro 100 ndetse n’udupfunyika ibihumbi 54, byaturutse ku makuru twahawe n’abaturage batubwira ko hari abantu bagiye kwinjiza urumogi mu Rwanda barukuye muri Congo Kinshasa bakaza kurucuruza”.

Yakomeje agira ati” Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hari umugabo witwa Rafiki, niwe wafashe urumogi rungana kuriya aruha abantu bararwogana bambuka mu kiyaga cya Kivu barugeza mu Rwanda. Bamaze kubihageza bahasanze abamotari babiri nabo bahita babishyira uwitwa Hakizimana Janvier ndetse uwitwa Rukundo Jean Claude warindaga ahabikwa urwo rumogi ni we wahise afatwa, nahoabandi twabafashe abaturage bakimara kuduha amakuru mu gitondo saa kumi n’imwe”.

Chief Insepctor of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, akaba yasabye abantu by’umwihariko urubyiruko kwirinda kwishora mu biyobyabwenge bakurikiye amafaranga ndetse no kubinywa kuko bibangiriza ubuzima ndetse ejo hazaza habo hakangirika cyane.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ku, ingingo ya 263 igaragaza ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha abandi ndetse akanagurisha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko mu gihugu aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button