Iyobokamana

RPL:Rutanga Eric ahesheje Rayon Sport amanota K’umunota wa nyuma Police inanirwa kwikura i Muhanga

Police itanze umwanya inanirwa rwa kwikura i Muhanga Rayon Sport ifashijwe na Rutanga Eric

Umukino w’abacyeba waberaga i Nyamirambo umukino wari wakiriwe n’a Kiyovu Sport Stade ya Kigali Nyamirambo yari yakubise yuzuye

Abafana Ba Kiyovu Sport bakunda kwiyita abanyamugi
Abafana ba Rayon Sport bari baje gushyigikira ikipe yabo

Urwego rw’Umuvunyi rufite kurwanya ruswa mu nshingano zarwo rwahisemo ko uyu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona uhuza Kiyovu Sports na Rayon Sports hatangirwamo ubutumwa bugamije kurwanya ruswa.

Iki gikorwa cyateguwe muri gahunda y’ubukangurambaga bugamijwe mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangiye kuwa 17 Ugushyingo 2019 kikazasozwa tariki 9 Ukuboza 2019.

Ubu butumwa busomwe na Serumogo Ally, kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse na Rutanga Eric uyobora abakinnyi ba Rayon Sports.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duhuze Imbaraga Turwanya Ruswa”.

XI babanjemo kuruhande rwa Rayon Sport:

Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Iragire Saidi, Rugwiro Hervé, Commodore Olokwei, Nizeyimana Mirafa, Oumar Sidibé, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick, Michael Sarpong.

XI babanjemo kuruhande rwa Kiyovu Sport:

Bwanakweli Emmanuel, Serumogo Ally (c), Dusingizimana Gilbert, Mutangana Derrick, Tubane James, Onyacha Emmanuel, Ishimwe Saleh, Twizeyimana Martin Fabrice, Ghislain Armel, Tuyishime Benjamin.

7′ Ishimwe Saleh wa Kiyovu Sport yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Michael Sarpon.

Umukino wakomeje gukinirwa hagati mukibuga ariko ikipe ya Rayon Sport inyuzamo igasatira cyane ariko gustsinda bikanga.

29′ Armel Ghislain akiniye nabi Rutanga Eric, ahabwa ikarita y’umuhondo ya kabiri ibonetse muri uyu mukino, zombi zahawe Kiyovu Sports.

Igice cya mbere ikipe ya Rayon Sport iimwe na Kiyovu Sport zakomeje kugerageza uburyo bwinshi ariko kwinjiza igitego biranga biba ikibazo.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa k’ubusa igice cya mbere kirangiye amakipe yose yagerageje uburyo ariko gushyira murushundura byabaye ikibazo.

Igice cya Kabiri cyatangiye Kiyovu sport ishaka gutsinda igitego Gislain Armel asigaranye na Kimenyi Yves umupira ananirwa kuwushyira murushundura.

Rayon Sport yobonye uburyo Ariko mukavuyo kenshi ariko ntibabasha kuwinjiza mu Izamu umupira ujya hanze y’izamu.

64′ ikarita y’umuhondo yahawe Emmanuel Onyacha ukiniye nabi Sidibe

65′ Rayon Sport yabonye uburyo kuri coup-franc lu ikosa ryari rikorewe Omar Sidibé Ariko Rutanga Éric ntiyabasha kuyishyira Mu Izamu awutera hejuru.

74′ ikarita ihawe umuzamu Bwanakweli nyuma yo kugarurira umupira nyuma y’urubuga rw’amahina arinako Rutanga Eric atera hejuru coup-franc nziza yari k’umurongo w’urubuga rw’amahina ayitera hejuru.

90+2′ Cyiza Hussein yateye koruneri mbi cyane uburyo Rayon Sport yari ibonye bw’igitego

90+4′ Rayon Sport kuri coup-franc yari itewe na Rutanga Eric ayishyira murushundura

Umukino urangira ari igitego kimwe kubusa

Indi mikino yabaye:

Marines Fc 0-0 Mukura VS (Stade Umuganda)
AS Muhanga 1-0 Police (Stade Muhanga) igitego rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino cyatsinzwe na Baransananiye Jackson, Bugesera FC 2-0 Espoir FC (Stade Bugesera) ibitego byombi byatsinzwe na Hussein Tchabalala
AS Kigali 2-2 Sunrise FC (Stade de Kigali) ibitego byatsinzwe na Bishira Latif na Isombe naho ibitego byose bya Sunrise bitsindwa na Niyibizi Vedatse ndetse na Babua Samson.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button