Iyobokamana

RPL: Musanze Inyagiwe imvura y’ibitego na APR, Gicumbi ikomeza inzira irindimuka Gasogi itsikirira i Rubavu

Musanze inyagiwe na APR FC ibitego 5-0 Heroes yitwara neza imbere ya Gicumbi, Gasogi i Rubavu hayigwa nabi

 Abakinnyi XI babanjemo kuruhande rwa APR FC:

Rwabugiri Omar, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Bukuru Christophe, Niyonzima Olivier, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel, Nizeyimana Djuma, Usengimana Danny.

Abakinnyi XI babanjemo kuruhande rwa Musanze:

Muhawenayo Gad, Mbonyingabo Regis, Muhoza Tresor, Mwiseneza Daniel, Hakizimana Francois, Maombi Jean Pierre, Nshimiyimana Clement, Habyarimana Eugene, Imurora Japhet, Harerimana Obed, Ally Moussa Sova.

Ikipe ta APR yariri cyane mumukino kurusha ikipe ya Musanze yafunguwe amazamu hakiri kare cyane kumunota wa 6′ gusa w’umukino umusore wa APR FC ukomeje kwitwara neza Danny Usengima yabonye igitego cyambere

Nyuma y’iminota ine gusa nukuvuga k’umunota wa 10 w’umukino Byiringiro Lague yabonye igitego cya Kabiri.

Hashize Iminota Itandatu Lague atsinze igitego cya kabiri Umusore wavuye muri Kiyovu Sport yahise abona igitego cya gatatu nyuma y’ishoti rikomeye ryari ritewe na Ange Mutsinzi Maze Umuzamu akananirwa kuwugumana usanga neza aho Djuma Nizeyimana ahita awushyira murushundura.

Umukino wakomeje ikipe ya Musanze irushwa cyane dore ko umupira wakomeje kwiharirwa na APR FC

K’umunota wa 41′ ikipe ya APR ibifashojwemo na Manishimwe Djabel wari wanatanze umupira wavuyemo igitego yabonye igitego cya kane igice cya mbere kirangira ari ibitego 4-0.

Igice cya kabiri cyatangiye impande zombi zifungana amakipe yombi agerageza kwinjiza ibitego ariko ntibimunde.

K’umunota wa 75′ Kapiteni Manzi Thierry yabonye igitego cya gatanu igitego yatsinze akoresheje umutwe.

Umukino warangiye ari ibitego 5-0

Indi mikino yakinwaga kubindi bibuga:

Kuri Stade Umuganda Entincelles ihatsindiye Gasogi united 2-1, naho kuri stade umumena Gicumbi ikomeza kurindimuka kuko inganya na Heroes 2-2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button