Imyidagaduro

Riderman yongeye kwibutsa abaraperi ko ariwe nkingi ya mwamba

Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman aherutse gushyira indirimbo nshyashya hanze  yise “Padre” y’uzuyemo amagambo yo kwibutsa abaraperi bakuru n’abato ko ariwe nkingi y’amwamba muri hip hop nyarwanda.

Uyu mugabo ubusanzwe ufite ibigwi muri muzika nyarwand ndetse no muri hip hop muri rusanjye akunze kurangwa no kubwira abaraperi bagenzi be ko ariwe shyiga ry’inyuma bita twavamo umwe twashyira.

Muri iyi ndirimbo Padre riderman agira ati: “buri wese arashaka kunkurura ansubiza inyuma bavuga ko ntacyo nakora gusa ntibabigeraho” nindirimbo y’uzuyemo amagambo benshi muri iyi minsi bakunze kwita kwikina ariko aba avuga ibigwi bye muri rusanjye.

Amwe mumagambo agize padre indirimbo ya riderman

Riderman numwe muri bacye babaraperi babashije gutwara guma guma dore ko ariwe na Jay Polly babashije kubigeraho aba bagabo kandi bakunze kurangwa no guterana amagambo muminsi yashize aho Jay Polly avuye muri gereza yaje ashimira Riderman ko yasigaye kurugo neza .

Ntago byarangiriye aho Riderman nawe yagize icyo abivugaho icyo gihe ambwibutsa ko imyaka yose yamaze ayoboye agakino atari yaramusize kurugo ahubwo bari kumwe nk’igihe yatwaraga Guma Guma.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button