AmakuruUmutekano

RIB yerekanye abantu batatu bamburaga abaturage bababeshya akazi

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa 25 Werurwe 2025, rwerekanye abantu batatu barimo abagabo babiri n’umugore, bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya n’iyezandonke.

RIB yatangaje ko aba bafashwe bari barashinze ikigo cy’ubucuruzi, bakajya babeshya abaturage kubashakira akazi muri serivisi zitandukanye ariko kandi babanje kwishyura amafaranga bikarangira nta kazi babonye.

Abafashwe barimo Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko aba bantu bari bamaze kwakira agera kuri Miliyoni 70 Frw, yose aturutse mu buriganya no kubeshya abaturage kubasakira akazi.

Mu gihe ibi byaha byabahama, icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gihanwa n’ingingo 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano aho ugihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2-3 n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 3-5.

Icyaha cy’iyezandonke gihanwa n’ingingo ya 56 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke. Ugihamijwe ni igifungo cy’imyaka 10-15 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 3-5.

Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri gihanwa n’ingingo ya 6 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa aho ugihamijwe ahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7 ndetse n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 1-2.

Aba bacyekwaho ibi byaha bafungiwe kuri sitasiyo ya Nyarugenge. Dosiye yabo ikaba iri gukorwa kugira ngo yoherezwe mu bushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button