Amakuru

RIB yataye muri yombi Umupadiri ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Umupadiri usanzwe ukorera muri Diyosezi ya Kagbayi muri Paruwasi ya Ntarabana witwa Habimfura Jean Baptiste yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu wari usanzwe ari umukozi waho yabaga.

Aya makuru yamenyekanye ku munsi wejo ubwo Habimfura Jean Baptiste usanzwe ari umupadiri wo muri Diyosezi ya Kagbayi yafatirwaga ku Rusumo arimo gushaka gutoroka ngo ajye hanze y’igihugu, nyuma yo gufatwa uyu mupadiri akaba yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga nk’ahantu icyaha cyabereye.

Uyu mwana w’umuhungu wafashwe na Padiri Habimfura Jean Baptiste afite imyaka 17 y’amavuko, akaba yari asanzwe ari umukozi waho uriya mupadiri yabaga muri Paruwasi ya Ntarabana ihereye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.

Nkuko amategeko abiteganya uyu mupadiri nahamwa n’icyaha cyo gusambanya uriya mwana w’umuhungu ashobora kuzakatirwa imyaka 20 ariko itarenze 25 y’igifungo. Ubundi Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 133, aho iyo ngingo ivuga ko iyo uhamijwe icyaha n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo ngongo ikomeza ivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Naho mu gihe gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 y’amavuko byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga ubwo aribwo bwose, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button