Amakuru

RIB yataye muri yombi umugabo ushinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 40 witwa Nkurikimfura Egide, aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure.

Nkuko amakuru atangwa na RIB abivuga, aya mahano yebereye mu Mudugudu wa Gicikiza, Akagali ka Kagugu Umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, uyu mugabo Egide akaba yaratawe muri yombi tariki ya 13 Gicurasi 2021 ndetse kugeza ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ikorera mu Murenge wa Kinyinya.

Ubusanzwe uyu mugabo Nkurikiyimfura Egide w’imyaka 40 y’amavuko ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15, asanzwe ari umwarimu mu ishuri ry’igenga ryitwa Les Hirondelles riherereye mu mujyi wa Kigali, kugeza ubu akaba afunzwe na RIB mu gihe iperereza rigikomeje kugirango hakorwe dosiye ye.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B Thiery yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko uriya mugabo witwa Nkurikiyimfura Egide akurikiranyweho icyaha cyo “Gusambanya Umwana” gihanwa n’ingingo ya 133 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mu gihe uyu mugabo Nkurikiyimfura Egide yaramuka ahamwe n’icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya uriya mwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure, yahanishwa igifungo kingana kitari munsi y’imyaka 20 ariko nanone kitarengeje imyaka 25 muri gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button