
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwagaragaje ko mu cyumweru cy’Icyunamo hakiriwe dosiye 82 z’abakurikiranyweho ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura no gukurura amacakubiri rwemeza ko ubwo bwiyongere bufitanye isano n’ibiri kubera muri DR Congo.
Ubu bwiyongere ni ubwageranyijwe n’ubw’umwaka wa 2024 kuko muri uwo mwaka hakiriwe dosiye 52 z’abakirikiranyweho ibyaha birimo iby’ingengabitemerezo ya Jenoside, ivangura no gukurura amacakubiri.
Izo dosiye ni izakiriwe guhera ku itariki 7 Mata 2025 uko ari 82, harimo izirebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’izifitanye isano nayo zingana na 76 mu gihe iz’ivangura ari esheshatu mu bazikurikiranyweho harimo n’umwana w’imyaka 15 y’amavuko.
Umuvugizi w’Uwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabitangarije mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA, avuga ko muri ayo madosiye hakurikiranywemo abantu bakekwaho ibyaha 87 barimo n’umwana w’imyaka 15.
Yagize ati “Umwaka ushize amadosiye yari 52, ubu twabonye 82, ingengabitekerezo n’ibyaha bifitanye isano nayo umwaka ushize yari 51 ubu ni 76, ay’ivangura no gukurura amacakubiri yari imwe ubu ni atandatu. Abaketswe umwaka ushize bari 53, ubu ni 87. Urumva ko hari ubwiyongere bwabayeho.”
Yakomeje agira ati “Impamvu y’ubu bwiyongere irashingira cyane ku bifitanye isano n’ibiri kubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuko twabonye aho imbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu gukwirakwiza ayo magambo.”
Dr. Murangira B. Thierry, yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri wese, kandi atari agahato ariko ko bigomba kubahwa na buri wese.
Ati “Kwibuka ni inshingano za buri Munyarwanda wese, ariko kwibuka si agahato gusa bigomba kubahwa na buri muntu wese.”
“Niba mu gace runaka bari kwibuka, abayobozi b’inzego za Leta zitandukanye bakababwira bati mufunge ibikorwa byanyu mujye kwibuka, ntabwo ugomba kugerekaho amagambo. Uvuge uti ese muribuka mwibuka iki? Njyewe nzibuka aba namwe mwibuke bariya, turabibutsa ko ari ibikorwa bigize icyaha.”
Muri ibyo byaha, harimo icyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside ari cyo kiri ku isonga kuko habonetsemo 36, bingana na 45,6%, gupfobya Jenoside 16 bingana na 20,3%, ingengabitekerezo ya Jenoside habonetse 11 bingana na 13,9%, guhakana Jenoside biri kuri 11,9%, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside 5,1% n’icyaha cyo guha ishingiro Jenoside gifite 3.8%.
Ibyaha byakorewe mu Ntara y’Iburasirazuba biri ku kigero cya 30, 3%, Umujyi wa Kigali ukurikiraho na 21, 1%, Amajyepfo na 19,7%, Uburengerazuba 19,7% mu gihe Amajyaruguru ari inyuma.