Amakuru

RIB yafunze umuforomokazi acyekwaho uburangare

Ku wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023 nibwo humvikanye inkuru y’urupfu rw’umunyeshuri w’umukobwa Witwa Umuhire Ange Cécile  warufite imyaka 12 ;wigaga Kuri École des Sciences de Musanze mu Karere ka Musanze mu mwaka wa mbere(S1) bikavugwa ko yapfuye kubera uburangare.

Bivugwa ko uyu munyeshuri yafashwe n’indwara itazwi akajyanwa mu ivuriro ry’ikigo(infirmerie)kugirango yitabweho aho ashobora kubayarapfuye yarahamaze hafi ibyumweru bibiri

Amakuru agera kuri Kivupost kandi ahamya ko uwo mwana yagerageje kwaka uruhushya rwo kujya kwivuriza ahandi ;umuforomokazi wakoraga muri iryo vuriro ry’ikigo cya École des Sciences de Musanze ararukwima kugera ku wa gatandatu aribwo yapfuye.

Uwavuganye na Kivupost utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko akimara gupfa uwo muforomokazi Nyiramugisha Jeanne yatinze kubimenyesha ubuyobozi bw’ikigo;bikaza kumenyekana nyuma y’amasaha atatu.

Ati:

“Akimara kubona ko uwo mwana apfuye;yatinze kubibwira ubuyobozi bw’ikigo;ku buryo byamenyekanye nyuma y’amasaha atatu.”

Umuyobozi w’ikigo Padiri Florent Nikwigize yavuze ko ibivugwa ko Umuhire Ange Cécile yimwe uruhushya ko ataribyo ahubwo ko yaruhawe ajya kwivuriza ahitwa PROMINIBUS.

Ati:

“Uruhushya yararuhawe ajya kwivuriza ahitwa PROMINIBUS;ibindi byo kurwimwa sibyo.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje iby’aya makuru y’urwo rupfu ruvugako rwataye muri yombi Nyiramugisha Jeanne umuforomokazi ku kigo cya École des Sciences de Musanze

Uyu mwana Umuhire Ange Cécile yigaga muri École des Sciences de Musanze ;yigaga muri S1 akaba yarafite imyaka 12;niwe waguye muri infirmerie y’ikigo ku burangare

Ati:

“Urwego rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Nyiramugisha Jeanne ;umuforomokazi wakoreraga muri École des Sciences de Musanze;iperereza rikaba rikomeje.”

 

Si unwambere humvikanye inkuru ivugwa ku baforomo igaragaza uburangare bwabo ku kwita ku barwayi aho mu mimsi ishize mu karere ka Rutsiro humvikanye inkuru y’ifungwa ry’umubikira wayoboraga ikigo nderabuzima cyo muri ako karere azira uburangare ubwo yahamagarwaga ngo atange ambulance(imbangukiragutabara)ijyana umubyeyi ku bitaro;akanga kwitaba terefoni kugeza uwo mubyeyi apfuye.

 

Igitekerezo Kimwe

  1. Vraiment uyumwana yararangaranywe cyane, hakurikiranwe buriwese wagize uruhare murupfu rwuyumwana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button