RIB yafunze gitifu wafashwe anyereza umusanzu w’abaturage.
RIB yafunze gitifu wafashwe anyereza umusanzu w’abaturage Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe witwa Mwenedata Olivier w’imyaka 42 y’amavuko.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamufunze
nyuma yo gufatirwa mu cyuho abikuza amafaranga miliyoni 5 z’amanyarwanda kuri telefoni ,amafaranga yakusanyijwe n’abaturage ngo azagurwemo imodoka y’Umurenge.
RIB itangazako uyu munyamabanga nshingwabikorwa yafashwe kuwa 12 Nyakanga 2023 mu mudugudu wa Nyakarambi,mu murenge wa Kigina, amaze kuyohereza ku muntu yari yifashishije, agamije kuyobya uburari afatwa agiye kuyabikuza.
Dr. Murangira B.Thierry umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha (RIB) yagize.
ati”tariki 12 z’uku kwezi kwa karindwi RIB yafunze umunyamabanga nshingwabikorwa wa gahara mu karere ka Kirehe witwa mwenedata Olivier wafatiwe mu cyuho amaze kubikuza kuri momo code miliyoni eshanu,amafaranga yari yakusanyijwe n’abaturage kugirango bagure imodoka y’umurenge”.
RIB irashimira abaturage uburyo bagaragaza ubufatanye mu rwego rwo gutanga amakuru hakiri kare kugirango ibyaha nkibi bihanwe. RIB irasba abaturage kugumya gufatanya n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugirango ibyaha nk’ibi bihanwe.
icyaha cyo kunyereza umutungo gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa,
ucyekwaho iki cyaha ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya kirehe.
aramutse abihamijwe n’inkiko yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’amafaranga yihazabu yikubye ishuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’amafaranga yanyereje.