Imikino

REG BBC yongera kwereka APR BBC ko igifite akazi gakomeye

Nyuma yo kwitwara neza kwa Patriot BBC ikipe ya REG BBC yaje ishaka kwiyerekana nayo kigikaze

Kuri uyu wa gatandatu imikino y’ Agaciro Basketball Tournament yari yakomeje kumunsi wayo wa kabire, mw’ itsinda rya kabiri aho habaga umwe mu mikino yaritegerejwe cyane nabakunzi ba basketball aho ikipe ya REG BBC (Basketball Club) yagombaga gukina na APR BBC kuri stade nto y’ i Remera (Petit Stade). Ni umukino waje kuba utangira kw’ isaha ya saa mbiri z’umugoroba utangirana guhangana gukomeye kumpande zose abasore nka Niyonkuru Pascal Kacheka wa APR na Nshobozwa Wilson kuruhande rwa REG bagaragaza ingufu kumakipe yabo. Dore uko uduce tugize umukino uko twaje kugenda turangira

Q1. REG BBC 17-11 APR BBC

Q2 REG BBC 15-15 APR BBC

Q3. REG BBC 16-14 APR BBC

Q4. REG BBC 23-24 APR BBC

FT: REG BBC 71-66 APR BBC

Nkuko tubibona hejuru umukino waje kurangira ikipe ya REG BBC ibashije kwikura imbere ya APR BBC kuntsinzi y’amanota 71 kuri 66.

Mubali n’ abategarugori nabo bakinaga aho ikipe ya The Hoops BBC tatsinze ikipe ya IPRC HUYE amanota 73 kuri 67.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button