Kuva umwaka wa 2023 watangira, nibura kugera ku wa 28 Gicurasi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze kuboneka abantu banduye Virus y’ibicurane by’inkende izwi nka Monkeypx, aho bibarwa ko bangana na 70% by’abo yagaragayeho mu 2022.
Intara ya Equateur ni yo irimo umubare munini w’abanduye iyi virusi kuko bangana na 1075 bihwanye na 27% mu gihe mu ya Sankuru hari 880.
Abo yibasiye cyane ni abari hagati y’imyaka itanu na 15 kuko bangana na 33,1% mu gihe abapfuye nabo bari muri icyo kigero kuko bangana na 34,8%.
Uwanduye Monkeypox ashobora kuyimarana ibyumweru bibiri kugeza kuri bine ndetse bishobora kugaragara hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa 21.
Ibimenyetso bishobora kugufasha gutahura ko wanduye iyi virusi harimo kugira umuriro mu buryo buhindagurika, kuribwa umutwe, uburyaryate mu mikaya, kubabara umugongo, kumva imbeho nyinshi, umunaniro ndetse no kuzana uduheri n’utubyimba duto tumeze nk’ibibembe cyangwa ibihara ku ruhu rwawe.
Mu gihe utangiye kugira umuriro bitewe na Monkeypox, nyuma y’umunsi umwe kugeza kuri itatu, utangira kweruruka cyane kuva mu maso ukaba wanagira udusebe ku buryo bikwirakwira umubiri wose.