Nyuma yuko Kiliziya Gatorika inenze imiyoborere ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi arashinja Kiliziya Gatolika muri iki Gihugu, kuyobya abaturage.
Mu gihe hasigaye amezi atandatu ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri DRC, Prezida Félix Tshisekedi yatangaje ko muri kiliziya gatolika ya Congo harimo ‘abayobya’ bashobora gusenya ubumwe bw’Igihugu.
Avuze ibi nyuma y’uko mu cyumweru gishize, inama y’Abasenyeri Gatolika bo muri DRC yaneze ubutegetsi bwe, n’uburyo ibintu ubu byifashe mbere y’amatora, mu itangazo bashyize ahagaragara rikubiyemo ishusho y’imiyoborere y’Igihugu kuva mu 1960 cyabona ubwigenge, kugeza uyu munsi.
Bavuze ko ibintu byagiye birushaho kuzamba, banenga uko Igihugu kiyobowe, harimo guhohotera abigaragambya batavuga rumwe n’ubutegetsi, gutambamira ubwisanzure bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, gushaka gushyiraho amategeko avangura, gukoresha ubucamanza no gufunga abantu binyuranyije n’amategeko.