RDC:Gen Kiugu yatangiye imirimo mishya yo kuyobora ingabo za EAC
Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu uheruka kugirwa Umugaba w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) ziri mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye inshingano asimbuye mugenzi we wo muri Kenya, Maj Gen Jeff Nyagah, weguye mu minsi ishize.
Gen Kiugu atangiye akazi mu gihe Leta ya Congo itishimiye uburyo izi ngabo zitarasa kuri M23, ahubwo ngo bagasa n’abakorana.
Ni mu gihe izi ngabo zivuga ko kurwana atari yo nshingano y’ibanze yazijyanye, bitandukanye n’ibyo abayobozi ba Leta ya Congo bakomeje kuvuga.
Maj Gen Kiugu yatangiye ishingano kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023, aho azaba akorera i Goma ku cyicaro gikuru cy’izi ngabo.
Afite ubunararibonye mu bikorwa bya gisirikare, mu miyoborere n’ubutumwa bw’amahoro, kuko yakoze muri gahunda yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari mu mitwe yitwaje intwaro, ubwo yari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC hagati ya 2003 na 2004.
Ubwo yageraga i Goma, yakiriwe n’Umugaba wungirije wa EACRF ushinzwe iperereza n’ibikorwa, Brig Gen Emmanuel Kaputa, Umugaba wungirije ushinzwe ubutegetsi n‘ibikoresho, Brig Gen Ndorarigonya Gregoire, Umuyobozi ushinzwe abakozi, Brig Gen Michael Kibuye n’abandi bayobozi batandukanye b’ingabo.
Yashimye intambwe EACRF imaze gutera kuva yagera muri RDC mu Ugushyingo 2022, harimo kuba M23 yaremeye gusubira inyuma, ikava muri bimwe mu birindiro yari yarafashe.
Harimo kandi ibikorwa by’izi ngabo birimo kurinda abasivili, ubutabazi n’ibindi.
Yasabye abasirikare guhora bagendera ku mirongo migari igenga izi ngabo no guhora basuzuma imikorere yabo bijyanye n’ubutumwa bafite, hagamijwe kugera ku mahoro n’umutekano.
Ati “Nje gukomereza aho Maj Gen Jeff Nyagah yari agejeje kandi nshingiye ku isesengura nakoze, mwakoze neza cyane. Ariko hari n’amasomo dushobora gukura mu byahise yadufasha kunoza inshingano zacu, tukabasha kugera ku ntego twahawe.”
“Nizera imbaraga ziba mu bufatanye no gukorera hamwe, nkaba mbibutsa ko muri EAC turi umwe, dusangiye intego yo gufasha abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bugarijwe n’umutekano muke, kugira ngo babone amahoro.”
Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu atangiye inshingano mu gihe bivugwa ko izi ngabo ayoboye zishobora gusezererwa muri RDC kubera kutishimirwa na Leta, zigasimbuzwa iz’Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo, SADC.
Na mbere yaho, Leta ya Congo yavugaga ko M23 nimara gushyira intwaro hasi, nta mpamvu yatuma aba basirikare baguma ku butaka bwa RDC.