Amakuru

RDC:Barindwi baguye mu gitero cy’inyeshyamba

Umutwe witwaje intwaro wa CODECO wagabye igitero ku birindiro by’Ingabo za Leta, FARDC mu Ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gihitana abasivili barindwi.

 

Iki gitero CODECO yakigabye ku birindiro biherereye mu gace ka Djukoth mu Ntara ya Ituri, muri Teritwari ya Mahagi mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023.

Abakozi b’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC, batangaje ko mu bantu barindwi bapfuye, harimo abana batanu n’abagore babiri, ndetse ubuyobozi bwo mu gace ka Mahagi bwatangaje ko “abarwanyi ba COCEDO bishe aba baturage mu buryo bwa kinyamaswa.”

Intara ya Ituri ni imwe mu zigize u Burasirazuba bwa RDC ikunda kumvikanamo ibitero by’imitwe yitwaje intwaro bihitana ubuzima bw’abaturage inshuro nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button