AmakuruUbuzima

RBC yatangaje ko abarenga 2000 bagize ibibazo by’ihungabana mu cyumweru cy’Icyunamo 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko abantu 2088 bahuye n’ibibazo by’ihungabana mu Cyumweru cy’Icyunamo cyo Kwibuka31 kandi ko muri uwo mubare harimo n’abatarageza ku myaka 30 y’ubukure.

Mu Rwanda hakunze kugaragara umubare utari muto w’abantu bafite ibibazo by’ihungabana akenshi usanga bishingiye ku mateka Igihuhu cyanyuzemo harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bikiyongera mu gihe cyo Kwibuka Jenoside.

Mu bahuye n’ibyo bibazo mu cyumweru cy’Icyunamo muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro y 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, RBC yerekanye ko bagera ku 2088.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius, yavuze ko mu bantu bahuye n’ibibazo by’ihungabana cyangwa abagaragaje ibimenyetso mu Cyumweru cy’Icyunamo abenshi bituruka ku bikomere by’amateka banyuzemo.

Yagize ati “Bitwereka ko hari ibikomere biremereye, abantu bagitonekara. Muri bo harimo 10% bafite munsi y’imyaka 30.”

Icyumweru cy’Icyunamo gitangira buri tariki 7 kigasozwa kuri 13 Mata hagakomeza iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi isozwa kuri 4 Nyakanga hizihizwa Ukwibohora ku Igihuhu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button