AmakuruUbuzima

RBC yaburiye abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga gushungura ibyo batangaza mu gihe cyo Kwibuka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyaburiye abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga gushungura ibyo batangaza mu gihe Igihuhu kigiye kwinjiramo cyo Kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

RBC ivuga ko ibi bigamije kwirinda ko bagira uruhare mu gutoneka Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe bibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Ibi byagarutsweho ku wa 4 Mata 2025 ubwo RBC yagaragazaga uburyo ubuzima bwo mu mutwe n’ihungabana bihagaze mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri RBC, Ntirenganya Jean Bosco, yavuze ko mu gihe cyo kwibuka abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kwita by’umwihariko ku ngingo zo gutanga amakuru no kwigisha.

 

Yagize ati “Icyo bagomba kwibandaho ni amahame agenga itangazamakuru bakumva ko nubwo bigenga kandi bafite ubwisanzure hatabaho ikintu cyangiza umuryango mugari kibaturutseho. Mu gukora inkuru mu gihe cyo kwibuka abanyamakuru bagomba kwitwararika n’umurongo bahisemo ukajyana neza n’ibirimo ariko bakita no ku magambo bakoresha.”

 

Icyumweru cy’Icyunamo kizatangira ku wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025 kugeza ku itariki 13 nk’ibisanzwe, ariko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeze mu gihe cy’iminsi 100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button