Iyobokamana

Rayon Sport yishimiye umunsi itsinda Gasogi united kuri Stade ya Kigali

Gahunda ya Rayon Sport Day yahereye k’umukino w’abakiri bato ba Rayon Sport bakinaga na Giticyinyoni umukino urangira ari ibitego bitatu bya Rayon Sport k’ubusa bwa Giticyinyoni.

Haje gukurikiraho igikorwa cyo kwereka imyambaro mishya ndetse na nimero bazajya bambara mumugongo igikorwa cyatangiriye kuri myugariro Rugwiro Hervé wambitswe umwambaro na Munyakazi Sadati umuyobozi wa Rayon Sport.

Rugwiro Hervé ahabwa umwambaro

Abakinnyi ba Rayon Sport na nimero bazajya bambara:

Rugwiro Hervé (4), Mazimpaka André (30), Nsengiyumva Emmanuel (Ganza) (29), Mugisha Girbert (12), Iradukunda Eric (14), Bizimana Yannick (23), Sekamana Maxime (24), Tumushime Altijan (28) yambarwaga na mukuru we, Runanira Hamza (6), Ciza Hussein (10), Nyandwi Saddam (16), Ndizeye Samuel (25), Oumar Sidibé (9), Niyomwungeri Mike (18), Commodore Olokwei (11), Nizeyimana Mirafa (8), Habimana Hussein (20), Nshimiyimana Amrani (5), Michael Sarpong (19) Iragire Saidi (2) Irambona Eric (17).

Sekamana Maxime asuhuza abafana
Umutoza Martinez na Irambona Eric
Sarpong niwe uhawe umwambaro bwanyuma na Uwayezu François Régis umunyamabanga wa Ferwafa

Abakinnyi bose ba Rayon Sport ntago babonetse twavuga nka Kakule Mugheni Fabrice wavunitse ukongeraho abagiye mu ikipe y’igihugu harimo na Capiteni Rutanga Eric.

Nyuma yo guhabwa imyambaro hakurikiyeho kwerekana igishushanyo mbonera kerekanwe kuri screen nini muri stade i Nyamirambo nyuma amakipe yombi atangira kwishyusha.

Gasogi united iri kwishyushya mbere y’umukino
Rayon Sport iri kwishyushya y’umukino
11 ba Rayon Sport babanjemo
11 babanje mukibuga ba Gasogi united
Abasifuzi bayoboye umukino

Umukino watangiye Rayon Sport ikinisha imbaraga nyinshi ishaka guhita itungura Gasogi United ngo iyitsinde ariko iminota nk’itanu yambere Gasogi Iza kugaruka mumikino  byaje nous kuyihira kuko k’umunota wa munani (8′) gusa Gasogi yahise ifungura amazamu ifashijwe na Dusabe Jean Claude bakunda kwita Nyakagezi umupira yarahawe na Kayitaba Gasogi yakomeje kwihagararaho ikina neza, k’umunota wa 23′ rutahiza ukinira hagati Mugisha Girbert yagize ikibazo aza kuvunikira mumukino ahita asimbuzwa Bizimana Yannick.

Gosigi yishimye ariko bitamaze igihe

Umukino wakomeje Rayon Sport ikina ishaka kwishyura Ariko Gasogi United ikomeza kuyibera ibamba nubwo akagozi kageze aho gacika k’umunota wa 42′ Bizimana Yannick umupira yarahawe na Irambona Eric.

Rugwiro Hervé

Nyuma y’iminota 4 gusa Rayon Sport yahise ibona igitego cya Kabiri umunya Côté d’Ivoire Dagnogo Drissa k’umukino we wambere akinnye muri Rayon sport umupira yarahawe na Oumar Sidibé, Drissa Dagnogo wahise ahabwa ikarita y’umuhondo igice cyambere kirangira ari 2-1.

Iminota 15′ yo kuruhuka nayo yakoreshejwe neza kuko umuhanzi Bruce Melody yahise ajya kurubyiniro maze asusurutsa abari bitabiriye umukino.

Igice cya kabiri gitangiye Rayon Sport itoroheye Gasogi kuko ntaminota iyihaye iminota 6′ gusa ihise ibona igitego umupira mwiza Commodore Olokwei ahaye Rugwiro Hervé nawe ntiyazuyaza biba bibaye ibitego 3-1

Impinduka zabaye mumukino:

Kuruhande rwa Rayon Mugisha Girbert wavunitse yasimbuwe na Bizimana Yannick, Runanira Hamza asimbura Iragire Saidi, Nshimiyimana Amran asimbura Commodore Olokwei naho Tumushime Alitijan asimbura Oumar Sidibé.

Kuruhande rwa Gasogi Rugamba Jean Baptiste asimbuzwa Cyuzuzo Ally, Muganza Issac asimbura Herron Berrain Scaria naho Urakoze Gabriel asimbura Byumvuhore Trésor

Abafana bari bitabiriye ari benshi

Nyuma y’iminota itatu y’inyongera umukino urangira ari ibitego bitatu kuri Kimwe cya Gasogi united Umwana wavukanye amagambo yigishwa umupira nkuko umuyobozi wa Rayon Sport Yari yabivuze mukiganiro n’itangazamakuru.

2 Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button