Iyobokamana
Raheem Sterling yakuwe mu itsinda ry’abakinnyi 23 ubwongereza buzifashisha mu mukino buzahuramo na Montenegro
Raheem Sterling ukina imbere mu ikipe ya manchester city yakuwe mu itsinda ryabakinnyi Ubwongereza buzifashisha mu mukino uzabuhuza n’igihugu cya Montenegro kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje.
Sterling umwe mubakinnyi ngenderwaho mubusatirizi bw’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yahagaritswe numutoza w’iyikipe Gareth Southgate nyuma yaho ashatse kurwana n’umukinnyi wa Liverpool Joseph Gomes mu mukino Liverpool yahuyemo na Manchester City , nyuma yuyu mukino Sterling yongera kugaragara ashaka kurwana na Gomes aho bafatira ibinyobwa bidasembuye.
Gareth Southgate yatangaje ko nubwo Sterling arumwe mu bakinnyi ikipe y’ubwongereza ikeneye idashobora kumukoresha mugihe afite imyitwarire idahwitse.