Umutekano

Polisi y’u Rwanda yemeje ko umutekano wo mu muhanda kuri Noheli wagenze neza

Polisi y’Igihugu yavuze ko mu bihe bya Noheli, umutekano wo mu muhanda wari wifashe neza muri rusange n’ubwo habaye impanuka ebyiri zatwaye ubuzima bw’abantu babiri, igasaba Abaturarwanda gukomeza kwirinda no gukumira impanuka.

Muri rusange, Polisi yavuze ko abantu 2 aribo bahitanwe n’impanuka zirimo iyabereye mu Mujyi wa Kigali n’iyabereye mu muhanda Gicumbi-Nyagatare zatwaye ubuzima bw’abo bantu.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje ko muri rusange kuri Noheli umutekano wagenze neza mu Gihugu hose n’ubwo hari impanuka ebyiri zabaye zigatwara ubuzima.

Ati “Muri rusange kuri Noheli umutekano wari wifashe neza, Abaturarwanda bagerageje kuwubungabunga n’ubwo hari impanuka ebyiri zirimo iyatejwe n’Umumotari mu Mujyi wa Kigali, indi itezwa n’umunyegare mu muhanda Gicumbi-Nyagatare aho uwo munyegare yakase ikorosi yihuta cyane uwo ahetse agwa muri kaburimbo arapfa.”

Izi mpanuka zombi Polisi ivuga ko nta wari wanyoye ibisindisha ahubwo ko zatewe n’uburangare.

Abahitanywe n’impanuka kuri Noheli ni babiri

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rigaragaza ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa munani mu kwica abantu benshi. Nibura abantu miliyoni 1,3 buri mwaka bapfa bazize impanuka.

Mu mwaka ushize wa 2023 mu Rwanda habaye impanuka zirenga ibihumbi umunani zabereye mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ni mu gihe mu mezi atandatu ya mbere muri uwo mwaka izari zimaze gukorwa zari zahitanye abagera kuri 385, zigakomeretsa mu buryo bukabije 340, naho abakomeretse mu buryo bworoheje bari 4132, mu gihe ibikorwa remezo byangiritse muri ayo mezi byari 1728.

Polisi y’Igihugu, ishishikariza abantu bose bakoresha umuhanda kwitwararika no kubahiriza amategeko n’amabwiriza binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro” bigamije kwirinda no gukumira impanuka.

Umutekano wo mu muhanda wagenze neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button