Amakuru
Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umuvugizi mushya witwa ACP Boniface Rutikanga.
Mu itangazo Polisi y’Igihugu yashyize hanze rigira riti “ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru n’inozabubanyi, akaba n’Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda”.
Asimbuye CP John Bosco Kabera wari umaze igihe kinini muri izi nshingano akaba yahinduriwe inshingano akaba kuri ubu yahawe inshingano z’uyobora ibigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda.
Mbere yo kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda yakoze indi mirimo itandukanye irimo kuba mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro ku isi ndetse n’umujyanama mu bya gipolisi mu Muryango w’abibumbye.
Mu Ukuboza mu 2018 nibwo CP Kabera yari yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, asimbuye CP Theos Badege wari ugiye mu butumwa bw’amahoro.