AmakuruUmutekano

Polisi y’u Rwanda yaburiye abavanga imiziki(DJ’s) mu minsi mikuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko nubwo hari ibyakomorewe mu gihe cy’iminsi mikuru nko kuba utubari twakesha tugikora, ariko ngo itazihanganira urusaku.

Ibi byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, aho yavuze urusaku ari kimwe mu bintu abantu batishimira, bityo ko aho bibaye ngombwa bahafunga.

Ati” ni byiza rero ko aba Dj n’abandi basobanukirwa ko uko bwira, niko urusaku rugenda ruzamuka, nabo rero bari bakwiye kugabanya volume. Hari gihe umuntu acuranga, uko yatangiye saa kumi n’ebyiri atangira ariko anacuranga saa sita z’ijoro. Abantu nivumve ko uko bwira ariko urusaku rwiyongera, bagabanye volume, cyane cyane abakorera ahatari utugabanyamajwi(Soundproof), nibyiza ko mutabangamira abandi kuko ushaka kunezerwa, niko n’abandi babishaka.”

Abavanga imiziki basabwe kwitonda

ACP Rutikanga kandi avuga ko inzego z’umutekano zihari kandi ziteguye gucunga umutekano w’abanyarwanda mu gihe cy’iminsi mikuru hirindwa gusubiramo amakosa yakozwe umwaka ushize.

Ati” buri mwaka uko utambutse hari isomo twiga, hari icyo twiyunguraho. Urugero iyo urebye uko abantu bazataha bajya kwizihiza iminsi mikuru, uburyo biteguye vitandukanye n’umwaka ushize, icyo gihe twaribeshye tugira abantu benshi muri gare biteza umuvundo. Uyu mwaka rero twiteguye neza, kandi burya iyo habayeho kwitegura neza, no gushyira mu bikorwa ibyatrganyijwe bigenda neza, kandi uyu mwaka rero turiteguye.”

Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje mu gihe iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani bibura iminsi ibarirwa ku ntoki, ibasaba kwirinda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button