Amakuru

Polisi y’u Rwanda n’iya Gambiya basinye amasezerano y’ubufatanye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukuboza 2024, Inzego zombi, Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia, zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali, ku gicamunsi, n’abayobozi bakuru ba Polisi zombi; CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia; Gen. Seedy Muctar Touray.

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi mu bijyanye no gucunga umutekano no kurwanya ibyaha, birimo; guhanahana amakuru y’ingenzi n’ubunararibonye ku dutsiko tw’abanyabyaha, gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba, guhanahana amakuru ashingiye ku iperereza rigamije gukumira, gutahura no kuburizamo ibyaha ndengamipaka n’iterabwoba, gusangira amakuru ku bikorwa bigamije kubungabunga umutekano n’ituze rusange, ubufatanye mu guhugura abakozi no guteza imbere ubumenyi, guhanahana ibikoresho byifashishwa mu mahugurwa n’integanyanyigisho ndetse n’izindi ngeri z’ubufatanye zakwifuzwa n’impande zombi.

Gen Touray n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho ku wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza, bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, byakurikiwe no gusura amwe mu mashami n’amashuri ya Polisi hirya no hino mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button