Amakuru

Polisi yataye muri yombi abantu batandukanye bashinjwa gukwirakwiza urumogi mu baturage

Polisi y’u Rwanda ikomeje gufata abantu batandukanye bijandika mu bikorwa bifite aho bihuriye n’ibiyobyabwenge, ni muri urwo rwego tariki ya 13 Mata 2021 Polisi yataye muri yombi abantu mu bice bitandukanye by’igihugu, aho yabafatanye urumogi rwinshi bari bazanye mu gihugu.

Duhereye mu Karere ka Rulindo tariki ya 13 Mata 2021, Polisi yataye muri yombi abantu babiri barimo umugabo w’imyaka 33 hamwe n’undi musore w’imyaka 26 aho bafatanywe ibiro birenga umunani by’urumogi bagiye gubikwirakwiza mu baturage nkuko babyiyemereye ndetse bakaba baravuze ko urwo rumogi baruzanaga mu Rwanda barukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, aho muri Rulindo kandi hakaba harafatiwe urundi rumogi rungana n’udupfunyika 184 bifatiwe mu nzu y’umuturage.

Hakurya mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, kuwa kabiri tariki ya 13 Mata 2021 Polisi yataye muri yombi umugabo w’imyaka 31 nyuma yo kumufatana urumogi rungana n’udupfunyika 37, aho yemeye ko yari asanzwe arucuruza mu baturage mu mujyi wa Kigali.

Tunyarukiye mu Karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, tariki ya 13 Mata 2021 Polisi ikorera mu Murenge wa Kanzenze yataye muri yombi umugabo w’imyaka 39 aho yafashwe afite udupfunyika ibihumbi 2.363 tw’urumogi arukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Abatawe muri yombi bose bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo bakorerwe dosiye ndetse hanakorwe iperereza ryimbitse ku byaha byabo bijyanye no kwinjiza ndetse no gucuruza urumogi mu gihugu.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze 20.000.000 Frw ariko atarenze 30.000.000 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button