Amakuru

Polisi yakajije ingamba mu gukumira ibiyobyabwenge

Uyu mugabo wafashwe kimwe n’abandi bamubanjirije ni umusaruro w’ ingamba zitandukanye zagiye zifatwa mu rwego rwo guhangana n’ibiyobyabwenge zirimo ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu bigo by’amashuri, gukangurira abaturage gutanga amakuru ku biyobyabwenge, ibihano bikarishye bihabwa abafatiwe mu biyobyabwenge n’izindi zitandukanye.

 

Buri mwaka tariki ya 26 Kamena, isi yose yizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, ari ukubihinga, kubitunganya, kubikwirakwiza, kubicuruza no kubikoresha.

 

Ibiyobyabwenge bikoreshwa biri mu moko atandukanye arimo; Urumogi, Kokayine, Heroyine Kanyanga, Mayirungi, Mugo, inzoga z’inkorano n’ibindi.

 

Harimo ibinyobwa mu kanwa, ibyo bahumeka, hamwe n’ibyo bitera mu nshinge.

 

Nyamara n’ubwo hashyirwa imbaraga mu kubirwanya, ntibibura gukomeza kwiyongera nk’uko raporo nyinshi zibigaragaza.

 

Imibare itangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (UNODC), igaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 13.2 bitera ibiyobyabwenge mu nshinge, aho umubare wazamutse ku kigereranyo cya 18 ku ijana.

 

Ku isi yose kandi abagera kuri miliyoni 296, bakoresheje ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2021 bityo ukaba wariyongereye ku kigereranyo cya 23 ku ijana ugereranyije n’igihe cy’imyaka 10 yawubanjirije.

 

UNODC kandi ivuga ko Umubare w’abagerwaho n’ingaruka ziterwa n’ibiyobyabwenge bazamutse ku kigereranyo cya 45 ku ijana mu myaka 10, bagera kuri miliyoni 39.5.

 

Urubyiruko nirwo rukunze kwibasirwa no gukoresha ibiyobyabwenge no kugirwaho ingaruka nabyo hirya no hino ku Isi. Muri Afurika 70 ku ijana by’abantu baba barimo kwitabwaho kwa muganga ni abari munsi y’Imyaka 35.

 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), cyatangaje ko ikibazo cy’urubyiruko ruta imiryango yabo bakajya mu mihanda, biri mu bituma bishora mu biyobyabwenge no mu zindi ngeso mbi zitandukanye. Iki kigo kivuga ko buri mwaka gisohora nibura miliyari 4Frw zo kwita ku bantu bari mu bigo Ngororamuco.

Iki kigo gisaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya no gukumira Ibiyobyabwenge kuko usibye no kuba bitwara ingengo y’imari nini, binagira uruhare mu kwangiza sosiyete Nyarwanda no gukurura amakimbirane mu miryango.

 

Mu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda yagiye ikora bujyanye no kurwanya ibiyobyabwenge, ishishikariza ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, bakabakurikirana aho biga ku mashuri yaba ayisumbuye na za kaminuza, no mu gihe bari mu biruhuko bakabarinda kugendana n’ibigare bibashora mu ngeso zo gukoresha ibiyobyabwenge ahubwo bagatanga amakuru ku bakora ubucuruzi bwabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button