Amakuru

Polisi yafashe amabalo 9 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu buryo bwa magendu

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 26 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batanu bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwinjiza mu gihugu amabalo 9 y’imyenda ya caguwa ya magendu, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Nyagatare na Kirehe.

Abafashwe bose uko ari batanu bafatiwe mu mudugudu wa Rugari, akagari ka Kigarama mu murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe bafite amabalo 5.

Andi mabalo ane yafatiwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Kamahoro, akagari ka Cyembogo mu murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare nyirayo amaze gutoroka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: Nyuma yo guhabwa amakuru yizewe n’abaturage baturiye umupaka, ko hari magendu y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu ivanywe mu bihugu by’abaturanyi, Polisi yateguye ibikorwa byo kubafata, mu murenge wa Kigarama wo mu Karere ka Kirehe, ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo hafatirwa abantu 5 bari batwaye ku magare amabalo 5.”

 Yakomeje agira ati: “Nyuma yaho gato, ahagana ku isaha ya saa Mbiri, mu murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare haje gufatirwa andi mabalo 4 ya magendu y’imyenda ya caguwa, ubwo nyirayo yari amaze kuyigeza mu rugo, abonye inzego z’umutekano aratoroka.”

SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru yatumye iyo myenda ya magendu ifatwa, asaba abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi n’izindi nzego z’umutekano, batanga amakuru ku bakora ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha bihungabanya umutekano.

Yaboneyeho kuburira abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibindi bicuruzwa bitemewe ko nta na rimwe bazihanganirwa kuko budindiza iterambere ry’igihugu.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button