Police VC yegukanye igikombe cy’irushanwa KAVC International
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Volleyball mu bagabo (Police VC), kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kanama, yegukanye igikombe cy’irushanwa KAVC International ryaberaga i Kampala muri Uganda.
Ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na Kampala Amateur Volleyball Club yo muri Uganda ryahuzaga amakipe yo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ku kibuga cy’imikino cya Lugogo mu murwa Mukuru Kampala.
Ikipe ya Police VC yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya Rukinzo VC yo mu gihugu cy’u Burundi amaseti 3-0.
Iseti ya mbere Police VC yayitsinze ku manota 25 kuri 21 ya Rukinzo VC, iya Kabiri irangira kuri 25-19 n’aho iya gatatu irangira Police VC iyitsinze ku manota 25 kuri 13 ya Rukinzo VC, yegukana igikombe ityo.
Ni nyuma y’uko muri 1/2 cy’irangiza yari yasezereye ikipe ya Cobra yo muri Sudani y’Epfo ku maseti 3-0 na Elyon VC yo muri Uganda muri 1/4 cy’irangiza iyitsinze amaseti 3-1.
Mu mikino y’ijonjora Police VC yari yakinnye imikino ibiri yatsinzemo Equity Bank VC yo muri Kenya ku maseti 3-2 mu mukino utarayoroheye, itsinda na Sky VC yo muri Uganda amaseti 3-1.
KAVC International Volleyball Tournament uyu mwaka ryitabiriwe n’ amakipe 26 arimo 14 y’abagabo na 12 y’abagore yo mu bihugu byo mu Karere birimo Sudani y’Epfo, Tanzania, Kenya, u Rwanda, u Burundi na Uganda.