Imikino

Police Fc yabonye amanota atatu bigoranye imbere ya Musanze Fc

Ikipe ya Police Fc yatsinze bigoranye ikipe ya Musanze Fc yo mu ntara y’amajyaruguru ibitego 2-1, mu mukino wa shampiyona waberaga kuri Stade Amahoro I Remera.

Uyu munsi kuwa mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021, nibwo hatangiye imikino yo kwishyura mu matsinda atandukanye agize shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2020-2021, shampiyona irimo guterwa inkunga n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye arirwo Bralirwa ndetse shampiyona ikaba yaritiriwe ikinyobwa cyabo.

Kuri uyu munsi rero nibwo hakomezaga imikino yo kwishyura mu itsinda rya gatatu, aho ikipe ya Police Fc yari yakiriye ikipe ya Musanze Fc kuri Stade Amahoro I Remera ku isaha ya cyenda zuzuye, umukino waje kurangira ikipe y’igipolisi cy’igihugu ibashije gutsinda bigoranye ibitego 2 kuri 1 cy’ikipe ya Musanze Fc yo mu ntara y’Amajyaruguru.

Ikipe ya Police Fc niyo yabanje gufungura amazamu, aho ku munota wa 26 w’igice cya mbere Ndayishimiye Antoine Dominique yatsindaga igitego cya mbere ndetse amakipe yombi ajya kuruhuka bimeze gutyo.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 51 Niyitegeka Idrissa yatsindiye ikipe ya Musanze Fc igitego cyo kwishyura ku ishoti rikomeye cyane, nyuma y’impinduka umutoza Haringingo Francis yari amaze gukora, ku munota wa 82 w’umukino Sibomana Patrick Papy winjiye mu kibuga asimbuye yatsindiye Police Fc igitego cya kabiri ndetse umukino uza kurangira gutyo.

Musanze Fc ikomeje kwitwara nabi

Kugeza ubu ngubu ikipe ya Plice Fc imaze kugwiza amanota 9 mu mikino ine imaze gukina, aho yatsinze imikino itatu ndetse inatsindwa umukino umwe wayihuye n’ikipe ya AS Kigali, mu gihe ikipe ya Musanze Fc ifite amanota 3 gusa mu mikino ine imaze gukina, aho yatsinzwe imikino itatu ndetse ikaba yaratsinze umukino umwe wayihuza n’ikipe ya Etencelles yo mu karere ka Rubavu.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Police Fc: Habarurema Gahungu, Derrick, Rutanga Eric, Nsabimana Aimable, Moussa Omar, Ntirushwa Aime, Iyabivuze Osee, Twizeyimana Martin Fabrice, Ndayishimiye Antoine Dominique, Ntwari Evode, Nshuti Savio Dominique

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Musanze Fc: Ndoli Jean Claude, Niyonshuti Gad, Dushimumugenzi Jean, Niyonkuru Vivien, Uzayisenga Maurice, Niyitegeka Idrissa, Samson Irokan, Moussa Ally Sova, Murangamirwa Serge, Twizerimana Onesme, Mutebi Rashid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button