Imikino

Perezida w’ikipe ya Gasogi United yamaze gutangaza aho bateganya kubaka Stade

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019/20 utangira, Perezida w’ikipe ya Gasogi United yatangaje ko bafite umushinga wo kuzubaka Stade mu myaka itanu iri mbere izajya yakira abantu bagera ku bihumbi 20.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Gasogi United yujuje umwaka umwe izamutse mu Cyiciro cya Mbere ,nyuma yo kuva mu cyiciro cya kabiri imaze kwegukana igikombe cyaho. Mu mwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere, yasoje shampiyona iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 29 mu mikino 23 yakinnye.

Kuri uyu wa gatanu,nibwo yagiranye ikiganiro na B&B FM, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yatangajeko iyi Stade izaba yakira abantu ibihumbi 20, izubakwa muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Muri gahunda z’igihe kirekire dufite harimo ubufatanye na Kaminuza yigenga ya Kigali(ULK),yo kuzahubaka Stade ku buryo tutazajya twirirwa tuzenguruka dushaka aho dukinira. Ni ukuvugurura bicye. Kizaba ari ikibuga gifite ibipimo byemewe na Fifa.

Uyu Mugabo yakomeje avuga ko imirimo yo kubaka iyi Stade igiye kwihutishwa bishoboka ku buryo byibuze mu myaka ibiri iri imbere iyi stade yazaba tyaratangiye kwakirirwaho imikino.

Ati “Iyo mirimo turayihutisha kuburyo bushoboka bwose kuko turifuza ko mu mwaka wa 2022 iyo stade igomba kuba yaratangiye gukoreshwa. Hazaba hari n’ikibuga cya Basketball mu nzu, kigomba kuzaba kiri ku rwego rugezweho.”

Gasogi United yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2019/20, isanzwe ikodesha Stade ya Kigali i Nyamirambo mu kwakira imikino yayo naho mu gihe imyitozo iyi kipe yayikoreraga kuri Stade ya Kicukiro muri IPRC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button