AmakuruMumahanga

Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yaganiriye nabamwe mubyamamare mubakoresha imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda.

Kuri uyu wagatanu taliki 10 Nyakanga 2020 umukuru w’igihugu yaganiriye na bamwe mubyamamare bya hano murwanda bizwi cyane kumbuga nkoranyambaga (social media influencers).

Ni ikiganiro Cyavugaga kurugendo rwo kubohora igihugu ndetse n’ibyo igihugu cyagezeho nyuma yo kwibohora; iki kiganiro cyabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Corona virus.

Umukuru w’igihugu wari muri Village Urugwiro yaganiriye na bamwe mubyamamare byiganjemo abanyamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bamwe mubyamamare bitabiriye icyo kiganiro twavuga; Cyubahiro Robert McKenna wanayoboye iki kiganiro,Sandrine Isheja,Arthur Nkusi,Basile Uwimana,Angeli Mutabaruka,Bayingana David,Ronzen Rugira n’abandi.

Mubyo umukuru w’igihugu yavuze harimo ko baretse ibindi byose barota nk’inzozi ko bazageraho bakemera kwishyira hamwe bakaza kubohora igihugu bakarenganura abanyarwanda barenganaga kubera ubuyobizi bubi. Baje biyemejeko icyo bizabasaba cyose bazitanga bakagarura igihugu kumurongo bakarenganura abarengana nubwo bari bakiri urubyiruko.

Umukuru w’igihugu yavuze kandi ko batangira urugamba atigeze atekerezako azaba perezida wa Repubulika ariko biza kubw’umuhate no kumvako hakenewe impinduka agirirwa ikizere cyo kuyobora u Rwanda.

Mutuntu n’utundi umukuru w’igihugu yavuze kubyo akunda kurya; aha yavuzeko akunda kurya ibiryo bisanzwe nk’abandi banyarwanda birimo;ibirayi, umuceri,ibitoki ndetse n’imbuto. Yanavuzeko ari mubantu bagorwa no kubahiriza igihe kubera gahunda nyinshi agira kumunsi rimwe narimwe afata amafunguro atinze cyane.

Igitekerezo Kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button