Amakuru

Perezida wa Benin Patrice Talon yongeye gutorerwa kuyobora icyo gihugu

Patrice Talon usanzwe ari Perezida w’igihugu cya Benin agiye kongera kuyobora icyo gihugu nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku cyumweru gishize yasize uyu mugabo yanikiye abandi mu majwi.

 Nkuko bigaragazwa n’imibare y’agateganyo yatangajwe n’akanama k’igihugu k’amatora, kagaragaje ko Perezida usanzweho Patrice Talon yarushije abandi bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu aho afite amajwi angana na 86% ndetse bikaba bishobora kwemezwa vuba n’urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga ko agomba kongera kuyobora kiriya gihugu.

Perezida Patrice Talon yari ahanganye n’abagabo bakomeye muri kiriya gihugu cya Benin barimo Umugabo witwa Corentin Kohoue wabaye uwa gatatu mu matora aho yageze amajwi 2.3% ndetse na Alassane Soumahou wabaye uwa kabiri aho yatowe ku kigereranyo cya 11.3%, aya matora akaba yarabaye mu mahoro nubwo kwiyamamaza byaranzwe n’imvururu.

Abantu benshi bakomeye muri kiriya gihugu cya Benin batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bwa Patrice Talon bagiye mu buhungiro abandi barafungwa ndetse mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu bari basabye abantu kutazitabira aya matora, mu gihe bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bangiwe guhatana mu matora kubera amavugurura mashya ajyanye n’amatora.

Muri aya matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Benin hari uturere dusaga 13 tutabereyemo amatora bitewe n’ibibazo by’umutekano mucye uturangwamo, utwo turere tukaba dusanzwe duherereye mu gihugu hagati ndetse no mu majyaruguru y’igihugu cya Benin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button