Amakuru

Perezida w’ U Burundi Ndayishimiye Evariste yagaragaye asangira urwagwa n’abaturage be

Perezida w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye, bakunda kwita Neva yagaragaye yikoreye anasangira urwagwa  n’abaturage,  mu birori byo kwizihiza umunsi w’amakomine.

Ni umunsi wizihizwa ku itariki ya 01 Kanama buri mwaka, aho abategetsi b’u Burundi bahura n’abaturage bagasabana, bagasangira ibyo kurya n’ibyo kunywa bya gakondo.

Ubwo uyu munsi wizihizwaga ku munsi w’ejo, ibiribwa birimo ibijumba, ibishyimbo, igitoki, avoka n’imyembe; biri mu byari bigize ifunguro ry’umunsi, mu gihe urwagwa rwari ikinyobwa gikuru kuri  uyu munsi udasanzwe.

Perezida Ndayishimiye yifatanyije n’abaturage bo muri Komini Giheta iherereye mu ntara ya Gitega mu kwizihiza uyu munsi mukuru, aho mbere y’uko ibirori byawo bitangira yagaragaye yikoreye ijerekani y’urwagwa, na ho umugore we, Angeline Ndayubaha, yari yikoreye igiseke.

Mu gihe cy’ibirori nyirizina Perezida Ndayishimiye yagaragaye yicaye hasi anambaye ingofero y’umukara, asabana n’abaturage basangira urwagwa.

Ni imyitwarire yazamuye amarangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutangazwa cyane n’ukwicisha bugufi Perezida mushya w’u Burundi akomeje kugaragaza, mu mezi atarenze abibiri amaze arahiriye igihugu.

Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yashimiye abayobozi bashya baheruka gutorerwa kuyobora za Komini zigize u Burundi, abasaba kuba abayobozi beza bazageza Komini zabo ku iterambere.

Ndayishimiye kandi yashimiye abaturage b’igihugu cye bamugiriye icyizere bakamutora ku bwiganze busesuye, yiyemeza kubabera umugaba mu rugamba rwo kurwanya ubukene.

Si ubwa mbere Perezida Ndayishimiye agaragaye yifatanyije n’abaturage b’igihugu cye mu bikorwa bitandukanye, kuko nko mu minsi yashize yagaragaye ari gutunda amatafari, ubundi agaragara yifatanyije n’abaturage be mu bikorwa by’ubuhinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button