AmakuruMumahanga

Perezida Trump arakura Amerika muri OMS, Joe Biden bahanganye mu matora ati“Nzayigarura” ni ntsinda

Mu gihe Umukuru wa Amerika, Donald Trump yateye indi ntambwe ikomeye mu nyandiko yo gukura iki gihugu mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima-OMS/WHO, uwo bazahatana mu matora yo mu kwezi k’Ugushyingo, Joe Biden yahise atangaza ko icyo azihutira gukora atowe ari ugusubiza Amerika muri OMS/WHO.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2020, Perezida Trump nibwo yari yatangaje ku mugaragaro ko afite gahunda yo gukura Amerika mu bihugu binyamuryango bya OMS. Ayishinja guhinduka igikoresho cy’Ubushinwa no guhishira amakuru ajyanye na coronavirus mu Bushinwa mu minsi ya mbere y’iki cyorezo, ibintu OMS n’Ubushinwa bihakana.

Nubwo Trump yasabwe n’abarimo ibihugu by’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) kureka iyo gahunda, Perezida Trump yavuze ko bidasubirwaho azakura Amerika muri OMS, inkunga yayigeneraga igashyirwa mu bindi.

Yabimenyesheje umuryango w’abibumbye n’inteko ishingamategeko y’Amerika, nubwo igikorwa cyo gukura Amerika muri OMS gishobora kumara igihe kitari munsi y’umwaka umwe.

Stéphane Dujarric, umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres, yemeje ko koko Amerika yamenyesheje ONU mu nyandiko ko izikura muri OMS, guhera ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa karindwi mu mwaka utaha wa 2021.

Senateri Robert Menendez, umukuru wo mu ishyaka ry’abademokarate mu bari mu kanama k’ububanyi n’amahanga, yanditse kuri Twitter ati: “Inteko yamenyeshejwe ko Perezida w’Amerika ku mugaragaro yakuye Amerika muri WHO muri iki gihe cy’icyorezo. Biteye isesemi Abanyamerika, kandi bisize Amerika iri yonyine”.

Umwe mu bategetsi bakuru bo muri leta y’Amerika yabwiye televiziyo CBS News yo muri icyo gihugu ko Amerika yari yagaragarije OMS amavugurura ishaka ko akorwa ndetse bakabivuganaho, ariko OMS ikanga gukira icyo ibikoraho.

Amagambo y’uwo mutegetsi yasubiwemo agira ati: “Kubera ko bananiwe [OMS] gukora ayo mavugurura yasabwe kandi acyenewe cyane, uyu munsi [ejo ku wa kabiri tariki 07 Nyakanga 2020] turacana umubano wacu na bo”.

Joe Biden, wo mu ishyaka ry’abademokarate uzahatana na Perezida Trump mu matora ya Perezida yo mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka wa 2020, yanditse kuri Twitter ati: “Ku munsi wanjye wa mbere nka Perezida, nzasubira muri WHO ndetse nsubizeho n’ubuyobozi bwacu ku rwego rw’isi“.

Hari ibyo Amerika isabwa kuzuza mbere yo kuvamo

Amerika ni cyo gihugu gitera inkungu nini cyane OMS. Mu mwaka wa 2019 yayihaye arenga miliyoni 400 z’amadolari, arenga gato 15% by’ingengo y’imari ya OMS yo muri uwo mwaka.

Bijyanye n’umwanzuro wafashwe n’inteko ishingamategeko y’Amerika mu mwaka wa 1948, Amerika ishobora kwikura muri OMS ariko igomba kubimenyesha umwaka umwe mbere yaho ndetse ikariha imisanzu yaba itari yariha, nubwo bitazwi niba ibyo Perezida Trump abigenderaho.

Bwana Dujarric, wa muvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU, yashimangiye ko ibyo bikwiye kubahirizwa.

Uku kwikura muri OMS bizayigiraho ingaruka mu buryo by’amikoro ndetse no kuri ejo hazaza ha gahunda nyinshi OMS ifite zo guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi no kurwanya iki cyorezo cya coronavirus. Gusa hari ibihugu bimwe by’ubukungu bukomeye byiyemeje kuziba icyuho cy’Amerika mu gihe izaba itagitanga umusanzu wayo muri OMS.

OMS ni iki, kandi ni nde uyitera inkunga?

OMS/WHO, yashinzwe mu mwaka wa 1948, ikaba ifite icyicaro i Genève mu Busuwisi. Ni ryo shami rya ONU ryita ku buzima ku isi;

Ifite ibihugu binyamuryango 194, intego yayo ni “uguteza imbere ubuvuzi, gutuma isi igumana ubuzima bwiza no kwita ku bacyeneye ubufasha“;

Igira uruhare mu bikorwa byo gukingira (gucandaga mu Kirundi), ubutabazi bwihutirwa mu buvuzi ndetse no kunganira ibihugu mu bikorwa by’ubuvuzi bw’ibanze;

Iterwa inkunga n’umusanzu w’abanyamuryango hagendewe ku bukungu bwa buri gihugu no ku mubare w’abaturage bacyo ndetse hari n’inkunga ibona zitangwa n’abakorerabushake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button