Iyobokamana

Perezida Museveni yatangaje ko badateganya gufungura utubari vuba

Mu gihugu cya Uganda, Perezida Museveni uyobora icyo gihugu yatangaje ko utubari tutazafungura vuba mu gihe byibuze abantu bageze mu zabukuru barenga miliyoni 3 batari bakingirwa.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa twitter, aho yavuze ko hari abashakashatsi mu bijyanye n’ibyorezo bamubwiye ko igihugu cye cyaba keretse gufungura utubari kugirango babanze bakingire abakecuru n’abasaza barenga miliyoni 3.5 hamwe n’abantu bari munsi y’imyaka 50 bagera kuri miliyoni 2.

Nkuko yabitangaje Perezida Yoweli Kaguta Museveni, yavuze ko Uganda hari ibintu byinshi cyane ikeneye gusubiza uko byahoze bimeze mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Coronavirus, harimo ibijyanye no kwidagadura bisesuye, ariko bigoye cyane ko bahita batanga uburenganzira ngo utubari dufungure kandi mu byukuri icyorezo kigihari kandi gikomeje no kwiyongera.

Ikindi Perezida Kaguta Museveni yanavuze ko abaturage ba Uganda bakwiriye gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bakurikiza ingamba bahawe, birinda gukwirakwiza kiriya cyorezo ndetse akaba yavuze ko imikwabo izakomeza gukorwa mu rwego rwo guhangana n’abarenga ku mabwiriza yashyizweho.

Ingamba zashyizweho mu gihugu cya Uganda zivuga ko Abaturage bose batuye muri kiriya gihugu bagomba kuba bageze aho batuye isaha ya saa tatu z’ijoro (9PM), mu gihe abatangira ingendo za mu gitondo bagomba kuzitangira saa kumi n’imwe n’igice (5PM)

Kugeza ubu mu gihugu cya Uganda hamaze kwandura abantu barenga ibihumbi 46, 261 kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera muri kiriya gihugu, mu gihe abantu bagera kuri 338 bamaze guhitanwa nacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button