Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka w’uburumbuke wa 2025
Perezida Paul Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya muhire, abifuriza ko wazababera uw’uburumbuke.
Perezida Kagame kandi yibukije ko muri 2024, aribwo hibutswe ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi.
Ati” muri 2024, nibwo twibutse kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twizihije kandi ukwibohora kw’igihugu cyacu, ibyo byombi bitwibutsa aho twavuye n’aho tugeze, biturutse kuntego duhuriyeho twese yo gutera imbere no kwiyubaka, reka rero twese dukomeze muri iyi nzira.”
Umukuru w’igihugu Kandi yakomoje ku matora yabaye muri 2024, agaragaza ko kuba yaragenze neza bigaragaza icyizere abanyarwanda bafitiye abayobozi babo.
Ati”amatora yabaye umwaka ushize, yagenze neza yongera gushimangira icyizere abanyarwanda bafitiye abayobozi babo n’inzego z’igihugu. Nongeye gushimira abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda, inkunga yanyu mu gihe cy’amatora ndetse no mu bindi bihe iyo nkunga iba ikenewe. Abanyarwanda bagaragaje mu ijwi riranguruye ko bashaka kugera no kubindi byinshi kandi byiza, na service zirushijeho kuba nziza mu myaka iri imbere kandi tugomba gufatanya kugira ngo tubigereho.”
Perezida Kagame yagarutse ku byago byagwiririye igihugu birimo na Marburg, yihanganisha imiryango yabuze abayo.
Ati”imiryango yabuze abayo, twifatanyije namwe muri aka kababaro. Ndashimira abakozi bo mu nzego z’ubuzima ubutwari bagaragaje n’abafatanyabikorwa bacu umusanzu batanze w’ingirakamaro. Kubera ibyo iyo ndwara yatangajwe kumugaragaro ko yarangiye mu ntangiriro z’uku kwezi ihitanye ubuzima bw’abantu bake mu mateka yayo.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kandi yijeje ko umutekano w’abanyarwanda uzakomeza kurindwa neza, agaragaza ko inzira za bugufi atarizo zikemura ibibazo.