
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko ubuzima bwabo batabukesha amahanga
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko ubuzima bwabo batabukesha amahanga akomeje gusuzugura u Rwanda n’abanyarwanda ahubwo ko bakwiye guharanira kwihesha agaciro no kugira umuco wo guhangana barwanya ikibi.
Ubwo yatangizaga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 y’ibikorwa byo kwibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa mbere tariki 7 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kugira umuco wo kwihesha agaciro, banga kubaho babikesha amahanga.
Yagize ati “Kubaho mu kinyoma cyangwa kwigira uko ntari, ngakomeza kubaho mbikesha undi muntu? Aho kubaho gutyo, nahitamo gupfa. Kuki ntahitamo gupfa ndwana ? Mwe Banyarwanda mwapfa mutarwana.”
Yakomeje agira ati ”Ubutumwa bwanjye bunareba bagenzi banjye b’Abanyafurika babaye muri ubu buzima buri munsi, bahohoterwa, bakamburwa agaciro, ariko bakabyemera kandi bakabaho basabiriza. Jyewe sinashobora gusabiriza ngo mbeho, nzarwana. Nintsindwa ntsinzwe. Ariko hari amahirwe afatika ko nimpaguruka nkarwana nshobora kubaho ubuzima bufite agaciro, ubuzima umuntu wese akwiye.”
Mu cyumweru cy’Icyunamo, ibiganiro biratangwa hirya no hino mu midugudu, byibanda ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Abanyarwanda barasabwa gukomeza gushimangira ubumwe, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira iterambere rirambye.