Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye inzego z’umutekano kubera uruhare zigira mu gukorera igihugu by’umwihariko ku bwitange bwazo mu bihe biba bigoye.
Mu butumwa busoza umwaka wa 2024, Umukuru w’Igihugu yageneye abagize inzego z’umutekano kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza, yabashimiye umuhate n’ubwitange bagira mu kubungabunga umutekano w’Igihugu ndetse n’amahanga, ibyatumye u Rwanda ruba ikitegererezo mu ruhando mpuzamahanga.
Ati “Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”
“Muri uyu mwaka twizihije amateka y’ingenzi ku gihugu cyacu: imyaka 30 yo Kwibohora n’imyaka 20 tumaze tugira uruhare mu bikorwa by’amahoro by’ Umuryango w’Abibumbye. Ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw’amahoro n’iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w’Isi yose.”
Perezida Kagame yagarutse ku ruhare abo muri izo nzego bafite mu gukomeza guteza imbere inyungu z’igihugu no guharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage, agaragaza ko ari ingirakamaro cyane.
Ati “Mwagaragaje kandi indangagaciro z’Abanyarwanda, gukorera hamwe, imyitwarire myiza, no guhanga udushya mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano muke.
“Dukomeze kuba maso kandi twitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twiyemeza gukomeza kugera ku ntego yacu yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, kandi rwunze ubumwe. Mu izina ry’Abanyarwanda, Guverinoma, n’umuryango wanjye bwite, mbifurije mwebwe n’imiryango yanyu iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire.”
U Rwanda ni Igihugu cya kabiri ku Isi mu kugira umubare munini w’abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi kuko ubu rubikorera muri Sudani, Sudani y’Epfo, Haiti, Liberia, Sierra Leone, Mozambique, Sudani na Repubulika ya Centrafrique.