AmakuruImikino

Perezida Kagame yasabye ko Siporo ibyazwa umusaruro

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi bashya ba Minisiteri ya Siporo kuyibyaza umusaruro kuko Igihugu gifite byinshi cyakoze kandi ko ubushobozi bwose butayishorwamo, gusa ahubwo nayo igomba kubyazwa amikoro.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa mbere, tariki ya 23 Ukuboza 2024, ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera.

Perezida Kagame yagize ati”Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro. Ubu siporo ni ubucuruzi bushingiye ku mpano mu Banyarwanda cyangwa mu bandi ahandi. Iyo mpano rero hari uburyo icuruzwa, hari n’uburyo ivamo amikoro yacu.”

Perezida Kagame yavuze ko Siporo igomba kubyazwa umusaruro

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Niyo mpamvu hari bimwe twashoboye gushyira mu buryo, kubaka ibikorwaremezo bifasha muri siporo, kugira ngo abantu benshi, bagire uwo mwanya. Hari n’ibindi byinshi byagiye byubakwa mu turere n’ahandi bigenda byubakwa. Siporo ifite byinshi igeza ku bantu ariko harimo n’amikoro.”

Perezida Kagame yabibukije ko Igihugu cyashoye byinshi muri Siporo ariko ko kitashoramo byose kuko hari n’ibindi biba bikenewe ariho bagomba guhera babyaza amikoro siporo ikaba urwego rwungura igihugu.

Ati “Hari abakunda kuvuga ngo igihugu cyanshyize mu mirimo ariko nticyampaye ibikoresho bihagije. Iyo mirimo uhawe haba harimo no gushaka ibikoresho cyangwa amikoro, kuko ayo igihugu gifite atarangiza byose. Ntabwo bishoboka, kuko si urwego rumwe ruriho ngo ayo mikoro yose abe ari ho ajya.”

“Mwe mugiye gukorera Guverinoma mumenye ko muje mu nshingano mwabwiwe, mwemeye, muzi, ariko muri izo niba batababwiye ko hiyongereyemo gushaka amikoro ntabwo byari byuzuye.”

Muri Werurwe uyu mwaka, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko ibikorwa bya siporo byabaye mu 2023, byinjirije igihugu agera kuri miliyoni 13$, ni ukuvuga hafi miliyari 17 Frw.

Abayobozi bashya muri minisiteri ya Siporo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button