Perezida Joe Biden yatangaje icyunamo cyo guha icyubahiro Jimmy Carter
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yatangaje icyunamo cyo gutegura ibikorwa byo guherekeza Jimmy Carter wabaye Perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ibikorwa biteganyijwe guhera tariki 09 Mutarama 2025, aho Perezida Joe Biden yategetse ko ari umunsi w’icyunamo mu rwego rwo guha agaciro Jimmy Carter kubera uruhare yagize mu kubaka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Joe Biden kandi yatangaje ko amabedera yose kunyubako za leta n’iz’abikorera, agomba kururutswa kugeza hagati mu gihe cy’iminsi 30, hagamijwe guha icyubahiro uyu mukambwe wayoboye leta zunze ubumwe za Amerika.
Ibiro bya Perezida wa Amerika ku wa 29 Ukuboza 2024, byasohoye itangazo rivuga ko mu myaka irenga 60 ishize Jimmy Carter yari inshuti ikomeye ya Joe na Jill Biden, ariko ngo igitangaje ni uko abantu barenga za miliyoni batigeze bamubona nk’inshuti ikomeye kuko bari batarahura nawe.
Donald Trump uherutse gutorerwa kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abinyujije ku rukuta rwe rwa Truth, yavuze ko Jimmy Carter yanyuze mu bihe bikomeye ubwo yari ku butegetsi, ariko ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo Abanyamerika babeho neza, bityo ko atazigera asibangana mu mitima yabo.
Ikiganiro cya nyuma yagiranye n’ijwi rya Amerika, Jimmy Carter, yavuze ko yifuza kubona ahazaza heza ha Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akifuza kubona ari igihugu gifite amahoro, igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ibidukikije ndetse kigafata n’abantu kimwe.
Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres, nawe yashimangiye ko Jimmy Carter yari umuntu wakoze ibyo yagombaga gukora kandi akabikora ntawe asiganya, bityo ko azahora yibukwa n’abanyamereka cyane.