Imikino

Patrick Sibomana yatanze ikirego muri FIFA arega ikipe ya Yanga African yo muri Tanzaniya

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Police Fc, Patrick Sibomana bakunda kwita Papy, yamaze kurega ikipe ya Yanga African yo mu gihugu cya Tanzaniya muri FIFA, aho ayishinja kutubahiriza bimwe mu bikubiye mu masezerano bari baragiranye ubwo yayerekezagamo.

Uyu mukinnyi arashinja ikipe ya Yanga African yo mu gihugu cya Tanzaniya kwanga kumwishyura amafaranga angana ni ibihumbi 14 by’amadolari, harimo ibihumbi 4 by’amadolari y’imishahara atahembwe ndetse n’ibihumbi 10 by’amadolari yasigaye ku mafaranga yari guhabwa ubwo yagurwaga avuye mu ikipe ya Mukura Victory Sport.

Sibomana Patrick Papy yavuye mu ikipe ya Yanga African yirukanwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe aho yashinjwaga umusaruro udahagije, nyuma yo kwirukanwa Papy yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga African abasaba gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye mu masezerano bakamwishyura amafaranga bamubereyemo gusa iyi kipe nta kintu yageze imusubiza kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kuyirega muri FIFA.

Uyu mukinnyi Patrick Sibomana bakunze kwita Papy yanyuze mu makipe atandukanye arimo Isonga FA, yakiniye kandi ikipe ya APR FC, Mukura Victory Sport, Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus ,Yanga Africans yo muri Tanzania ndetse na Police Fc arimo gukinira ubungubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button