Papa yasabiye umugisha abitabiriye ikoraniro ry’Ukaristiya muri Diyisezi ya Butare
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yashimiye ndetse aha umugisha abitabiriye ikoraniro rya kabiri ry’Ukarisitiya, muri Diyosezi ya Butare mu Rwanda, aboneraho kubasaba kuba hafi abatishoboye kugirango nabo bagire icyizere cy’ubuzima.
Iri koraniro rya Ukarisitiya ryabaye guhera tariki ya 4-8 Ukuboza 2024, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti” Turangamire Kirisitu mu Isakaramentu ry’Ukarisitiya, soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro.”
Amakuru dukesha ikinyamakuru cya Vatican News avuga ko ibaruwa irimo ubutumwa Papa Francis yageneye abitabiriye iri koraniro yoherejwe n’Umunyamabanga we, Karidinali Pietro Parolin rigezwa kuri Musenyeri Vincent Harolimana, wa Diyosezi ya Rugengeri,,
Papa Francis yabamenyesheje ko yifatanyije nabo mu byishimo anashimira abakirisitu bo mu Rwanda muri rusanjye, ndetse aboneraho kubibutsa ko iri koraniro ritanze umwanya wo kongera kwitekerezaho no kuzirikana urukundo rwa Yezu Kristu ku bantu.
Papa Francis yibukije abatabiriye iri koraniro ko bagomba kubana, bagakorera hamwe kugirango bubake urukundo, abibutsa ko ari inshingano zabo kuba hafi abatishoboye bakababera icyizere cy’ubuzima.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza yubile y’imyaka 125 ivanjiri imaze igeze mu Rwanda, Papa Francis yasabye abitabiriye iri huriro ‘Kugarukira Kristu, we mugati w’ubugingo”, abasaba ko bagomba kuba intumwa z’ubuvandimwe n’urugero rw’urukundo, ndetse n’ikimenyetso gifatika cy’ibyiringiro ku batishoboye.