
Kuri uyu wa 13 Werurwe 2025, Nyirubutungane Papa Fransisko yujuje imyaka 12 atorewe kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, kuko yatowe ku wa 13 Werurwe 2013, nyuma y’iyegura rya Papa Benedigito wa XVI.
Iyi sabukuru y’imyaka 12 abaye umushumba Kiliziya, ayizihije atameze neza kuko amaze iminsi ari kwitabwaho n’abaganga uko bikwiye.
Ubusanzwe Papa Francis amazina ye bwite ni Jorge Mario Bergoglio, akomoka mu gihugu cya Argentine. Niwe Papa wa mbere watowe adakomoka mu burayi nyuma y’ikinyejana cya munani. Papa waherukaga gutorwa adakomoka mu burayi ni Papa Gregoire wa Gatatu wakomokaga mu gihugu cya Syria.
Iyi sabukuru y’imyaka 12 abaye umushumba Kiliziya, ayizihije atameze neza kuko amaze iminsi ari kwitabwaho n’abaganga uko bikwiye
Abakristu Gatolika hirya no hino ku isi bakomeje kumwifuriza isabukuru nziza n’ubutumwa bwiza ari nako haturwa igitambo cya misa bamusabira kugira ngo akire, abashe gukomeza ubutumwa neza.
Nubwo atameze neza, Papa Francis ateganya gukora urugendo nibura rumwe rwo mu mahanga akajya muri Turukiya kwizihiza isabukuru y’imyaka 1,700 ishize habaye inama ikomeye ya gikristu y’abasenyeri yabereye mu mujyi wa Nicaea, izwi nka ‘Concile de Nicée’ cyangwa ‘Council of Nicaea’.