Amakuru

Padiri wahoze ari Umujyanama wa Musenyeri Philipo Rukamba Yasezeranye.

Nyuma y’uko mu kwezi kwa Gatanu yeguye ku mirimo ye yo kuba Padiri iteka ryose nkuko yabisezeranye mu mwaka wa 2011, Rebero Damascéne wahoze ari Umujyanama wa Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, yasezeranye imbere y’Amategeko.

Rebero yasezeranye mu mategeko n’Umukunzi we tariki ya 09 Nyakanga 2020 mu murenge wa Tumba, basezeranye kubahana ndetse bakurikije uko amategeko abiteganye. Gusa n’ubwo ubu bukwe bwabaye mu gihe Abanyarwanda basabwa kwirinda ikwirakira ry’icyorezo cya corona virus, by’umwihariko birinda guhurira ahantu hamwe ari benshi, nta we mu bapadiri bakoranye nawe wagaragaye mu mafoto.

Ubwo yandikaga ibaruwa isezera ku mirimo yari ashinzwe, yavuze ko bidashobotse ko akomeza kwitwa Umusaseridoti ariko impamvu yari asezeye ntiyayitangaje. Musenyeri Rukamba abajijwe igitumye uyu mupadiri asezera, yavuze ko buri muntu agira impamvu ye kandi singombwa kuyitangaza hose. Yavuze ko atari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri hagize umupadiri wegura ku mirimo ye.

Padiri  Rebero yasezeye Bagenzi be icyo gihe, ababwira ko nubwo avuye mu gipadiri agiye gukomeza kuba Umulayiki(Umukirisitu Usanzwe). Nyuma yaho rero nta mezi abiri ashize asezeye kuri iyo mirimo, nibwo we n’umukunzi we bafashe umwanzuro wo kujya gusezerana imbere y’Amategeko. Uyu mu padiri ashatse umugore akurikiranye na Nambajimana wari uwo muri Diyosezi ya Cyangugu, wasezeranye mu mwaka ushize wa 2019.Padiri Rebero aru kwifotozanya n’umuryango ndetse n’umukunzi we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button