
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Rutsiro, bongeye gusaba ko Padiri Mendelo Gabriel w’Umufaransa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatabwa muri yombi agahanirwa ibyaha yakoze.
Uyu Padiri Mendelo Gabriel yari padiri Mukuru wa Paruwasi Gatulika ya Crête Congo Nil mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubwo ku Musozi wa Nyamagumba wahoze witwa Gitwa hiciwe Abatutsi ku wa 13 Mata 1994 nawe abigizemo uruhare.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe mu kiganiro avuga ko bibabaje cyane kuba Padiri Mendelo ataratabwa muri yombi ngo aryozwe ibyaha yakoze kandi yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igihano cy’igifungo cya burundu kubera uruhare yagize mu kwicisha Abatutsi bari bahungiye ku Musozi wa Nyamagumba, no kwicisha Abagogwe bari bahungiye kuri Komini ya Rutsiro mu 1992.
Yagize ati “Nka IBUKA twifuza ko akwiriye kugezwa imbere y’ubutabera kuko yanakatiwe n’Inkiko Gacaca adahari.
Niyonsenga akomeza avuga ko ku wa 12 Mata 1994 uwo mupadiri yatumye umuntu kujya kumubarira Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba agamije kumenya umubare wabo ngo bagene igitero gihagije cyo kujya kubica.
Ati “Byari ukugira ngo bamenye umubare wabo babone uko bajya gushaka izindi mbaraga mu Nterahamwe zo mu zindi komini, babone uko baza kwica Abatutsi kuko bari bakomeje kwirwanaho.”
Ni na ko byagenze kuko hakusanyijwe Interahamwe zo muri komini za Gisenyi, Nyamyumba, Kayove, Rutsiro, Ramba, Satinsyi, Giciye na Mabanza yari ituriye uwo musozi.
Niyonsenga yasabye ko Leta y’u Rwanda yabafasha uyu mupadiri agashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi, akaburanishwa imbona nkubone kuko byatanga ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamagumba, mu Karere ka Rutsiro rwubatswe ku musozi wahoze witwa Gitwa hanahoze Chapelle ya Kiliziya Gatolika. Ni cyo cyateye Abatutsi bahahungiye kwizera intumwa ya Padiri Mendelo Gabriel bakavuga umubare wabo, icyakora cya cyizere kikaraza amasinde abarenga 9600 barahicirwa.