Mumahanga

Nyuma yo guhunga igihugu Dr Stella Nyanzi ari gusaba ubuhungiro mu gihugu cya Kenya

Umugore w’umyapoliti witwa Dr Stella Nyanzi usanzwe ari umwe mu ntiti za Kaminuza ya Makelele uherutse guhunga igihugu cya Uganda hamwe n’abana be akerekeza mu gihugu cya Kenya, kuri ubu ari gusaba ubuhungiro mu gihugu cya Kenya.

Nkuko byatangajwe n’usanzwe amwunganira mu mategeko witwa Me George Luchiri Wajackoyah, yavuze ko umukiriya we Dr Stella Nyanzi yamaze guhunga igihugu cya Uganda bitewe nuko afite ubwoba ko ashobora kugirirwa nabi n’ubutegetsi buriho, ndetse n’itotezwa yakorerwaga n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Mu mwaka ushize mu kwezi kwa Nyakanga Dr Stella Nyanzi yigeze kubwira kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ko umunsi azumva inkuru y’uko Perezida Museveni yapfuye bizamushimisha cyane kuko ari umugome ukomeye cyane.

Dr Stella Nyanzi yamaze guhunga igihugu

Dr Stella Nyanzi yagize ati: “Museveni nava ku butegetsi ari uko apfuye nzajya mu muhanda mbyine bitinde. Nzabyina kuko iyo abantu bapyinagaza abandi bavuyeho, abantu bumva baruhutse kandi nta we bibabaza. None se ni iki cyambuza kwishimira ko umuntu wanzengereje yapfuye!”

Kuri ubu rero akaba yaramaze kugera mu gihugu cya Kenya hamwe n’abana be bose mu rwego rwo kwirinda kuba yagirirwa nabi na Museveni, akaba yarahunze agendeye mu modoka rusange izwi nka Bus yihinduranyije kugirango hatagira umumenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button