Iyobokamana
Nyuma y’igihe kinini atandukanye na Arsenal , Arsene Wenger ahawe akazi muri FIFA
Arsene Wenger wigeze gutoza ikipe ya Arsenal nyuma y’imyaka isanga ibiri atandukanye niyikipe , wenger agizwe ushinzwe iterambere ry’umupira wamaguru ku isi(Chief of Global Football Development) mu bagabo ndetse nabagore.
ku gicamunsi cyo kuwa 13 Ugushyingo 2019, nibwo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi(FIFA) Gianni Infantino yatangajeko Arsene Wenger agizwe ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru ku isi mu bagabo ndetse nabagore.
Arsene Wenger ahawe izi nshingano nyuma yo kunugwanugwa namwe mu makipe y’ibigugu ku isi arimo FC Bayern Munich yo mugihugu cy’ubudage yifuzagako yayibera umutoza nyuma yo kwirukana uwahoze arumutoza mukuru wayo Niko Kovac.
Source: www.fifa.com