Amakuru

Nyarugenge:Yafatanywe amavuta ya mukorogo

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko, yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu gihugu, acuruza amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.

Yafatanywe amacupa arenga 300 y’amoko atandukanye ya mukorogo, yacururizaga mu iduka rye riherereye mu mudugudu w’Amahoro, akagari ka Rwezamenyo II, mu murenge wa Rwezamenyo, kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi.

Amwe mu mavuta yangiza uruhu bamusanganye harimo; Dermasol, Caro light, Extra Claire, Beauty n’ayandi atandukanye afite agaciro k’asaga miliyoni 1Frw.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize nanone, muri aka Karere ka Nyarugenge, undi mugabo w’imyaka 38 y’amavuko, wari ufite mu bubiko (Stock), amacupa y’amavuta yo kwisiga 1234  yangiza uruhu, na we yatawe muri yombi nyuma yo kuyamusangana.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze yafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe.

Yagize ati: “Ibi ni bimwe mu bikorwa Polisi ikora igendeye ku makuru iba yahawe n’abaturage, ajyanye n’ibyaha bitandukanye by’umwihariko magendu n’ubucuruzi bw’ibitemewe kugira ngo bibashe gufatwa bikurwe ku masoko.”

Yakomeje agira ati: “Uyu niwe ubashije gufatwa ariko nk’uko nawe abyivugira hari abandi bafatanya barimo n’ababimugezaho nyuma yo kubyinjiza mu Rwanda babikuye mu bihugu duturanye, ariko ibikorwa bizakomeza ku bufatanye n’abaturage, kugeza ubwo nabo bazafatwa bagakurikiranwa.”

CIP Twajamahoro yashimiye abatanze amakuru yatumye uyu mucuruzi afatanwa aya mavuta yo kwisiga yangiza uruhu, asaba n’abandi bazi ko bakiri muri ubu bucuruzi butemewe gufata icyemezo bakabihagarika kuko ejo cyangwa ejobundi ari bo batahiwe nabo bazafatwa.

Yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho mu gihe ibikorwa byo gushakisha abo bafatanyaga bigikomeje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button