NYARUGENGE: Polisi yagaruje moto yari yibwe umumotari
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga, yagaruje moto yo mu bwoko bwa TVS, yari yibwe umumotari.
Uwafatanywe iyi moto ni umusore w’imyaka 21 wafatiwe mu mudugudu w’Ubucuruzi, akagari ka Kabeza mu murenge wa Muhima ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko gufatwa kwayo kwaturutse ku makuru yatanzwe na nyirayo nyuma yo kuyibwa.
Yagize ati:“Nyiri ukwibwa yatanze amakuru kuri Polisi ko yibwe moto ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga, aho yari iparitse mu, kagari ka Busanza, umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Hahise hatangira ibikorwa cyo kuyishakisha ndetse na nyirayo ahabwa urupapuro rumwemerera kuyishakisha (Avis de Recherche).
“Ku mugoroba wo ku wa Kabiri nibwo twahawe amakuru n’umuturage wari uziranye n’uwibwe ko abonye moto iparitse kuri resitora yo mu murenge wa Muhima yibuka ko iri gushakishwa niko guhita aduhamagara tujyayo, tuyifatana uwo musore wari wayibye.”
Akimara gufatwa yemeye ko ari we wayibye ayikuye mu Kagari ka Busanza, aho yari iparitse.
SP Twajamahoro yashimiye uwibwe moto wahise wihutira kubimenyesha Polisi, ashimira na mugenzi we wayibonye aho yari iparitse, akibuka ko irimo gushakishwa, agahita nawe atangira amakuru ku gihe.
Yagize ati: “Buri gihe turabitangaza ko iyo umuntu yibwe cyangwa se agize n’ikindi kibazo ahita yihutira gutanga amakuru, kuko bituma ucyekwa ahita afatwa ataracika
akagezwa mu butabera.
Yibukije abagifite ingeso yo kurarikira no kwiba iby’abandi ko bakwiye gucika kuri iyo ngeso kuko ntacyo yabagezaho usibye gufatwa bagakurikiranwa n’amategeko.
Yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhima kugira ngo iperereza rikomeze, mu gihe moto yafatanywe yasubijwe nyirayo.
Ingingo ya 166 mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano
Mu ngingo ya 167, ibihano byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira cyangwa kwiba byakozwe nijoro.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.