AmakuruKwibukaUbutabera

Nyanza: Umugabo wahaniwe icyaha cya Jenoside yatawe muri yombi akurikiranyweho ingengabitekerezo yayo

Umugabo w’imyaka 57 wo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Nyagisozi mu Kagari ka Rurangazi yatawe muri yombi akurikiranyweho bivugwa ko yakoze ku wa 7 Mata 2025.

Icyo cyaha cy’ingengabiterezo ya Jenoside akurikiranyweho ngo ni amagambo yabwiye umwana w’imyaka 17 ko yamutema akamujugunya mu Mugezi wa Mwongo nk’uko yabikoze muri Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yahamirije itangazamakuru ko uyu muturage akimara kubivuga ngo abayobozi b’isibo atuyemo, bashatse kubunga banamuca icyiru ariko ntiyagitanga, bituma uwo mwana ajya kumurega ku kagari, maze amakuru ahita amenyekana bamuta muri yombi ku wa 11 Mata.

Yagize ati “Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Nyagisozi, rwatangiye kumukoraho iperereza no gukora idosiye.”

RIB itangaza ko dosiye 82 z’abakurikiranyweho ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura no gukurura amacakubiri arizo yakiriye mu cyumweru cyo Kwibuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button