Amakuru

Nyanza: Polisi yataye muri yombi umusaza wari waratorotse igihano cya Gacaca

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza yataye muri yombi umusaza wari warahamijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi agatoroka agahindura amazina.

Umusaza witwa Uwihoreye Venant w’imyaka 62 yafatiwe mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja mu Mudugudu wa Burambi aho yari yaratorokeye agahindura amazina akitwa Ramazani Yusufu.

Uwihoreye Venant akomoka mu cyahoze ari komini Karambo muri Segiteri Rugazi muri serile Masinde ubu ni mu Murenge wa Musebeya mu kagari ka Sekera mu Mudugudu wa Rugazi mu Karere ka Nyamagabe.

Nyuma yo guhamya icyaha cyo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa igifungo cy’imyaka 30, yahise atorokera mu Karere ka Nyanza akomeza kujya yihishahisha mu mirenge itandukanye aho ubu yabaga mu Murenge wa Kigoma, mu Kagari ka Mulinja, mu Mudugudu wa Burambi ari naho yafatiwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje aya makuru avuga ko uwo musaza yari yarahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati “Yatwawe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu gihe ategereje kujyanwa muri gereza kurangiza igihano.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button